Etat de siege, Ihwa rihanda mu bwororo bw’ikirenge cya Leta ya Tshisekedi

by moses
0 comment

Guverinoma ya Perezida Tshisekedi hamwe n’Abadepite bahagarariyer intara za Kivu y’amajyaruguru  na Ituli , bari bamaze iminsi bavuye mu nama yiga ku kibazo cya Etat de siege,ariko iyi nama yaje kurangira nta mwanzuro ufatika uyifatiwemo, ibintu byatumye Perezida ahamagaza abandi bayobozi bane ngo bamufashe guhandura iryo hwa.

Etat de siege yahindutse nk’ihwa rishinze mu bworo bw’ikirenge cya Perezida Tshisekedi hamwe na Leta ye yose kuko ibibazo basigaranye mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo, ari Etat de siege kurusha ibindi iki kikaza cyiyongera ku mutekano mucye wabaye agaterera nzamba nka kamwe ka nyina wa Nzamba  muri iki gihugu.

Aba bayobozi bane bahamagawe na Perezida Tshisekedi ngo bamufashe guhandura irihwa ritamworoheye harimo Minisitiri w’intebe Michel Sama Lukonde, Bahati na Mukolo baje bahagarariye inteko Nshinga mategeko ndetse na Mbata waje ahagarariye Urukiko remezo rw’itegeko Nshinga muri iki gihugu.

Aba bayobozi bitabajwe kuri uyu wa 21 Kanama nabo byarangiye badatahukanye umuti uboneye w’ikibazo cyari cyabazinduye kuko bamwe bari bari kwemeza ko  Etat de siege igomba kuvanwaho kuko ibi bazo yaje gukemura bitigeze bikemuka ahubwo byiyongereye.

banner

Bamwe muri bo bakomeje bagaragaza ko ikibazo cy’umutekano mucye  wo muburasirazuba bwa Congo kidashobora kurangizwa  na Etat de siege kuko aba baza kuyobora izi ntara akenshi baba batazizi ndetse batanazi ibibazo bizirimo bityo ugasanga ntagikozwe kubyo bagombaga gukora.

Ubwo Minisitiri w’intebe Michel Sama Lukonde, yaganiraga n’itangaza makuru kubyerekeye iyo nama yagize ati: “Mu Nama y’umwiherero twagiranye na Perezida Félix Tshisekedi,  yadusabye kongera gukangurira abaturage bo Muburasirazuba bw’iki gihugu, kumenya umwanya wabo nuruhare bagomba gukoresha mugukorana na Etat de siège mukurinda umutekano wako karere.”

Sama Lukonde, yongeyeho Kandi ko muri uwo mwiherero baganiriye no ku kibazo kijyanye n’Amatora ateganijwe muri uyu mwaka.

Ikibazo cy’umutekano kimaze kuba nk’inkota ityaye ishinze mu mutima wa Leta ya Tshisekedi, ibi biri mu bituma ubutegetsi bwe iteka buri wese wo mu burasirazuba atabwibonama kuko nta kintu kigaragara bwamugejerjeho.

Umuhoza Yves

Rwanda tribune.com

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment