Emile Nzeyimana ari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’umugore we Ineza.

by moses
0 comment

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]

Emile Nzeyimana uzwi nka Papa Emile, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’umugore we Ineza Parfine.

banner

Uyu mugabo usanzwe uzwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo, amakuru y’urupfu rw’umugore we yamenyekanye ku wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023.

Umugore wa Papa Emile yitabye Imana azize uburwayi aguye muri Kenya aho we n’umuryango we bari barimukiye, dore ko ari ho Papa Emile yari asigaye akorera ibijyanye no gutunganya umuziki.

Ineza Parfine witabye Imana, asize abana batanu.

Papa Emile ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba n’umwe mu bazitunganya (Producer). Yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo zihimbaza Imana nka ‘Mbayeho’, ‘Guhinduka birashoboka’, ‘Uri amaso yanjye’ n’izindi nyinshi.

Papa Emile amaze gushyira hanze albums zitandukanye, zirimo iyitwa ‘Mbayeho’, ‘Muvuzuko’, ‘Izabikora’, ‘Ubuzima bwiza’, ‘Hakuna akujuae’ ndetse na ‘what a shock’.

Ineza Parfine witabye Imana, asize abana batanu.

Inkuru ya: Ibyamamare

You may also like

Leave a Comment