CG Gasana Yageze Mu Rukiko Rw’I Nyagatare

by moses
0 comment

Yisangize abandi

CG( Rtd) Emmanuel Gasana yageze mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare ngo aburane ku byaha ubushinjacyaha bumurega birimo gukoresha ububasha yahawe n’amategeko mu nyungu ze ‘bwite’.

Uyu mugabo wamaze imyaka umunani ayobora Polisi y’u Rwanda akaba Guverineri w’Intara ebyiri( Amajyepfo n’Uburasirazuba) yagejejwe mu rukiko ku burinzi bukomeye.

Yageze aho aburanira hakiri kare cyane kuko haburaga byibura amasaha abiri ngo iburanisha nyirizina ritangire.

Hari amabwiriza akomeye yatanzwe ku bitabira uru rubanza harimo n’uko nta mafoto cyangwa amashusho byemewe gufatwa n’umuntu utabifitiye uburenganzira.

banner

Nta munyamakuru n’umwe wigeze amufotora agera ku rukiko, nta n’uwigeze amubona asohoka mu modoka ya RIB.

Ikindi ni uko hari ibice bimwe by’urukiko umuntu atari yemerewe kugeramo.

Abanyamakuru bemerewe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha nta gikoresho na kimwe cy’ikoranabuhanga bafite, yaba telefoni, mudasobwa cyangwa se camera.

Bidatinze nibwo  Gasana yinjiye yambaye ikote n’ipantalo by’umukara.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko usibye abanyamakuru bari bahari, abandi bari abo mu muryango we.

By Taarifa

You may also like

Leave a Comment