
Umuhanzi Bushali uherutse gususurutsa abanya-Musanze mu gitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ yahishuye ko hari isengesho akunze gusenga buri gihe mbere yo kujya ku rubyiniro, yemeza ko ariryo rimufasha kwitwara neza.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’icyo gitaramo, Bushali yavuze ko isengesho asenga ariryo rimufasha ku rubyiniro.
Yagize ati “Isengesho ryanjye mbere yo kujya ku rubyiniro rihora risa, mfasha nk’uko wamfashije nkabikora ukampa impano, mfasha impano yanjye ikomeze yaguke, ibyo ngiye gukora hano mbikore kandi bishimishe umuntu wese ugiye kubibona kandi nanjye binshimishe.”
Source:Yegob