Burundi: Umuhanzi The Ben yakiriwe nk’umwami I Bujumbura

by moses
0 comment

Umuhanzi nyarwanda The Ben wari umaze igihe kitari gito adataramira abaturage b’I Burundi kuri uyu wa 27 Nzeri yasesekae mu murwa mukuru Bujumbura yakirwa nk’umwami muri iki gihugu.

Umwe mu bakiriye uyu muhanzi ni Big Fizzo, usanzwe nawe ari umuhanzi w’Umurundi, ndetse bikaba binateganijwe ko we na bagenzibe nka Sat-B bazifatanya na The Ben mu gitaramo cy’imbatura mugabo kizaba kuri uyu wa 01 Ukwakira.

Uyu muhanzi Sat-B yanditse ku mbuga  nkoranyambaga ze harimo  facebook,na instagram avuga ati:”Abatabyumva barye inzembe”.

The Ben akigera I Bujumbura Abarundi bari babimenye,abumva amaradiyo dore ko ibiganiro bikunzwe by’imyidagaduro birimo Hit connection gica kuri Buja Fm, gikorwa na Amipro the M, Inkuru yari imbere yanatinzweho cyane,yari iy’uyu muhanzi The Ben ko yamaze gusesekara I Bujumbura.

banner

Sat-B yahaye ikaze umuhanzi The Ben,umujyi warimo imodoka zifite indangururamajwi zigenda zibutsa abatuye umujyi wa Bujumbura ko The Ben yamaze kuhagera. Sat-B umuhanzi uhatanye na Big Fizzo mu gukundwa aho mu gihugu cy’u Burundi yanditse agira ati:”nishimiye kwakira mu gihugu canje umuntu y’iyubaha,akubaha n’abandi.  Ni ubwambere na kiriye umuririmvyi wo hanze kuri uru rubuga.”

Umushoramari Noopja nyiri country records na country Fm, Sat-B na  Nishishikare jean de dieu nyiri sosiyete ya Now Now yatumiye The Ben, Big Fizzo ndetse na Bushari.

Yagize ati “Ndakunda The Ben abatavyumva murye inzembe”! umuhanzi The Ben nti yazuyaje yahise amusubiza ko amugomba icy’ubahiro kandi ko amukunda.

Bamwe buriye ibiti,amarundi aratangwa abarenga 1000 bahawe akazi mu gitaramo cy’uyumuhanzi The Ben. Ni igitarmo kandi giteganyijwe kuba kuri  uyu wa 01 ukwakira 2023, kikaba kizabera ahitwa jardan publique.The Ben kandi akazataramira abitabiriye iki gitaramo afatanyije na Big-Fizzo,Sat-B,ndetse na Bushali.

Schadrack Niyibigira

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment