Breaking news: Mu mujyi wa Goma hatewe iki bombe muri Sitade gikomeretsa abatari bacye

by moses
0 comment

Muri sitade y’ubumwe iherereye mu mujyi wa Goma hatewe ikibombe muri uyu mugoroba, gikomeretsa abatari bacye, gusa kugeza ubu nti haramenyekana niba hari ababa baguye muri iki gitero.

Iyi Sitade iherereye mu mujyi wa Goma muri Teritwari ya Nyiragongo, yariri gukiniramo urubyiruko rutandukanye, hanyuma umusirikare wari uri mu modoka ya Gisirikare afite imbunda zirasa ibi bombe aribeshya arasa muri aba bantu.

Muri iyi Teritwari hari hiriwe havugwa ko ngo inyeshyamba za UFPC umaze igihe ushinzwe na Leta ya Congo ngo uzifashishwe mu guhangana n’inyeshyamba za M23, bari mu myiteguro ikaze ndetse bakaba bari gufatanya na Wazalendo hamwe na FARDC.

Ibi rero bigatuma abantu benshi babyuririraho bavuga ko iby’iki gisasu bishobora no kuba byari byateguwe.

banner

Umuhoza Yves

Rwanda tribune

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment