Biravugwa ko Goma yaba iri mu kaga ko kwibasirwa n’intambara

by moses
0 comment

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira ingabo za Leta ya Congo zongeye kwiyahura ku nyeshyamba za M23, zizi ko zirahivana birangira zizimereye nabi ak’umwana ushe umuzinga, bibakomeranye bitabaza indege.

Iyi mirwano yaberaga mu birometero 5 gusa uvuye mu mujyi wa Goma, usanzwe ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, yatangiye ku isaha ya 12HOO, ubwo aba FARDC, Aba Wazalendo, Abancanshuro b’abazungu, FDLR na Aba Nyatura bigabizaga ibirindiro by’umutwe w’inyeshyamba wa M23, biza kurangira izi nyeshyamba zikubise inshuro aba basirikare.

Umusozi wo kuri Trois entenne  wiriwe uri kubera ho imirwano

Iyi mirwano yabereye kuri Trois entenne muri Gurupoma ya Buhumba,muri Teritwari ya Nyiragongo, FARDC n’abo bafatanije babonye bikomeye bahita batabaza, hoherezwa indege ngo barebe ko babakura mu maso y’izi nyeshyamba zari zariyekarungu.

banner

Ni agace gaherereye mu birometero 5 uvuye ku kibuga cy’indege cya Goma, iyi mirwano yatumye bamwe mu baturiye umujyi wa Goma batangira guhunga, berekeza Bukavu bavuga ko umujyi wa Goma ugiye gufatwa.

Indege yahise iza gutabara FARDCn’abo bari bari gufatanya

Iyi ndege yo mu bwoko bwa SUKHOI-25 ni imwe mu ndege zifashishwaga no mu gihe gishize, ndetse yanavogereye ikirere cy’u Rwanda ubugira Kbairi, ibintu byanatumye inshuro imwe iraswaho ku ibaba.

Icyakora mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, hari haramutse havugwa amakuru ko i Goma, baba bahiye ubwoba bavuga ko uyu mutwe w’inyeshyamba waba ugiye gufata uyu mujyi, ndetse abantu benshi batangira guhunga, bajya muri Kivu y’amajyepfo.

Adeline Uwineza

Rwanda Tribune.com

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment