Barashaka ku ifaranga y’aba-Rayon! Umugi wa Kigali winjiye mu kibazo cyo gukurisha amatike ku mukino wa Rayon aho waje wafashe uruhande ruvuguruza Rayon

by moses
0 comment

Barashaka ku ifaranga y’aba-Rayon! Umugi wa Kigali winjiye mu kibazo cyo gukurisha amatike ku mukino wa Rayon aho waje wafashe uruhande ruvuguruza Rayon.


Umujyi wa Kigali wamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko nta yindi sosiyete ikwiye kwifashishwa mu kugurisha amatike y’umukino wa Rayon Sports na Al-Hilal atari isanzwe iyacuruza ya Urid Technologies.

Rayon Sports iritegura kwakira Al-Hilal Benghazi mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Nzeri 2023.

Mu gihe imyiteguro y’umukino irimbanyije, hari ubwumvikane bucye hagati ya sosiyete igomba kugurisha amatike. Rayon Sports yifuza ko hakoreshwa uburyo bwayo bwa *702# ndetse yatangiye kubwamamaza ubwo yashyiraga hanze ibiciro ku wa Kabiri.

banner

Hagati aho, kuri uyu wa 27 Nzeri, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange mu Mujyi wa Kigali, Niyongabo Joseph, yandikiye FERWAFA ayimenyesha ko yemerewe ikibuga cya Kigali Pelé Stadium [yasabye] ku mikino ya Rayon Sports na Al-Hilal Benghazi tariki ya 24 n’iya 30 Nzeri 2023, saa Kumi n’ebyiri.

Yakomeje agira ati “Hashingiwe kandi ko imikino itegurwa na FERWAFA ibera kuri Kigali Pelé Stadium, Umujyi wa Kigali ugenerwa 6,5% y’amafaranga aba yinjijwe mu mukino, turasaba gukoresha ikigo cya Urid Technologies musanzwe mukorana, gifite uburyo bw’ikoranabuhanga bwa e-ticketing mu kugurisha amatike y’abinjira muri stade.”

Umujyi wa Kigali wibukije konti yishyurwaho amafaranga ugenerwa ndetse no kuzishyura amafaranga y’amavuta ya mazutu yo gucana amatara kuko imikino iteganyijwe saa Kumi n’ebyiri.

Iyi Urid Technologies isanzwe icuruza amatike muri Shampiyona no ku mikino y’amakipe y’Igihugu.

Nubwo Umujyi wa Kigali uri inyuma ya Urid Technologies, Rayon Sports yo ntibikozwa kuko n’iyi sosiyete iba igomba kugira ijanisha [10%] igomba kubona ku mafaranga yinjiye ku kibuga.

Uruhande rwa Rayon Sports ntirwumva uburyo ruhatirwa kugira uburyo rwinjizamo abafana kandi irushanwa ari iry’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Amakuru avuga ko amakipe yamaze kuvumbura ko hari uburyo iyi sosiyete iyabeshya ku mubare w’amatike yaguzwe, bityo agahabwa amafaranga make ugereranyije n’ayinjiye ku kibuga.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwaganiriye n’ubwa FERWAFA, bwemeranywa ko hakwifashishwa uburyo iyi kipe ishaka.

Source:Yegob

You may also like

Leave a Comment