Amerika: Umuhanzi w’umunyarwanda yashimuse ikibuga cy’indege amasaha abiri abagenzi baratuza atera ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we (Amafoto)

by moses
0 comment

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]

Umuhanzi Young TG ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yapfukamye atera ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we, mu birori byishimiwe na benshi kubera uburyo byari biteguye.

banner

Young TG uririmba injyana ya Hip Hop, mu muteguro udasanzwe aherekejwe n’inshuti ze, yiyemeje gusezera inkumi zose bari baziranye maze ahitamo umukobwa umwe wamutwaye umutima ariwe Uwase bakunze kwita KB amusaba ko yamubera umugore.

Young TG yambitse impeta Uwase bamaze umwaka bakundana

Mu birori byabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Louisville International Airport, Young TG aherekejwe n’inshuti ze ikibuga cy’indege bagitatse indabo z’amabara y’umutuku nuko uyu musore apfukama aho abantu bose bamwitegeye, abagenzi bari bagiye gutega indege buriwese yari afite amatsiko y’ibigiye kuhabera.

Ubwo Uwase yageraga ahabereye ibirori byo kumutungura yatunguwe cyane, mubineza neza byinshi araza ahobera umukunzi we, nuko uyu musore amwambika impeta y’urukundo rudashira amubwira ko ariwe mukobwa ahisemo mubakobwa bose bamenyanye amusaba ko yazamubera umugore we mubuzima bwose basigaje ku isi, uyu mukobwa nawe ibyishimo byari byamurenze ati”Yes Yes Yes Yes”

Young Tg mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE, yavuzeko yishimiye kwambika impeta umukobwa akunda cyane kurusha abandi, avugako bamaranye umwaka umwe bari mumunyenga w’urukundo kuko batangiye gukundana 2022-08-12 amuterera ivi   ku italiki ihuye n’igihe binjiriye murukundo 2023-08-12.

Uyu muhanzi yifashishije umwe mu mirirongo igize indirimbo ye yise “Saka”yagize ati “Igihe nataye mubitagira umumaro kirabaye”

[embedded content]
Young TG azwi cyane mu Rwanda no muri Amerika munjyana ya Hip Hop, afite indirimbo zakunzwe nka My Bea yakoranye na Afrique, Winner, My City na Saka

Inkuru ya: Ibyamamare

You may also like

Leave a Comment