URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Amatora ageze aharyoshye mubahatanira ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards 2023,abakunzi b’umuziki bakomeje gushyigikira ibyamamare bakunda babahundagazaho amajwi kugirango babahe amahirwe yo kwegukana ibi bihembo biri mubikomeye mu Rwanda.
Ibi bihembo biri guhatanirwa n’ibyamamare bitandukanye amatora yatangiye Kuva ku wa 8 Ugushingo kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2023 saa sita z’ijoro aho abatora batanga amajwi hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ukeneye gushyigikira icyamamare ukunda watora unyuze kurubuga rwa : https://watch.rw/voting/karisimbi-entertainment-award-2023 ushobora gutora isnhuro zirenze imwe.(KANDA HANO UTORE)
Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie niwe uhatanye mu byiciro byinshi aho ari mubyiciro bine, birimo Colabo of The Year, Song of The Year, East Africa Male of the Year na Best Stage Perfomer.
Mugutanga amajwi abatoye kuri internet nibo bafite ijanisha rinini ry’amajwi ringana na 60%, abagize akanama nkemurampaka bazaba bafite 40%
Kugeza ubu amatora arakomeje muri Karisimbi Entertainment Awards 2023 abatsinze bazashyikirizwa ibihembo mu minsi iri imbere.
Mubahatanye mucyiciro cy’abagabo muri Eas Africa harimo Bruce Melodie , Diamond Platnums , Eddy Kenzo , Kaligraph Jones , Drama T na The Ben.
Abahatanye mucyiciro cy’abagore muri East Africa harimo Bwiza, Natacha , Sheebah , Azawi , Zuchu ndetse na Spice Diana.
Icyiciro cy’abahanzikazi bahize abandi (Best Female Artist): Bwiza, Ariel Ways, Vestine&Dorcas, Alyne Sano na Marina.
Icyiciro cy’abahanzi b’abagabo bahize abandi (Best Male Artist): Chriss Eazy, Juno Kizigenza, Danny Nanone, Kenny Sol, Bruce Melody na Christopher.
Icyiciro cy’abahanzi bashya mu muziki (Best New Artist): Fifi Raya, Shemi, Da Rest, Jowest, Manike, Karigombe, SKY 2 na Yago Pon Dat.
Mukiganiro na Mugisha Emmanuel, Umuyobozi wa Karisimbi Event yavuzeko kugeza ubu bataratangaza aho ibi bihembo bizatangirwa ndetse n’abahanzi bazasusurutsa abazabyitabira byose bikazatangazwa mu minsi iri imbere.
Kanda hano witorere icyamamare ukunda ugihe amahirwe

Inkuru ya: Ibyamamare