URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Amashimwe ni yose mu muryango w’Umunyamakuru w’Imikino kuri B&B FM- Umwezi, Uwimana Clarisse n’umugabo we, Kwizera Festus Jean Bertrand, nyuma yo kwibaruka umwana w’imfura.
Uyu munyamakuru yibarutse umwana w’umuhungu ku wa Kane, tariki 28 Nzeri 2023, mu Bitaro bya DMC mu Karere ka Kicukiro, nyuma y’iminsi icyenda atangarije ku mbuga nkoranyambaga ko yitegura kwakira imfura ye.
Uwimana n’umugabo we, Kwizera, bibarutse nyuma y’umwaka basezeranye kubana kuko bakoze ubukwe muri Nzeri 2022.
Uwimana Clarisse ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe. Akorera B&B FM Umwezi kuva muri Nyakanga 2020, aho uretse ibiganiro by’imikino no kogeza umupira, akora ikiganiro cy’imyidagaduro bizwi nka “B-Wire”.
Ibindi bitangazamakuru yakozeho birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Radio 10 na Vision FM.
Inkuru ya: Ibyamamare