Abatinganyi bateje ikibazo mu Buhinde

by moses
0 comment

Mu muco w’abahinde nti bisanzwe ko abantu bahuje ibitsina bashyingiranwa kuko gushyingirwa  muri iki gihugu  bisanzwe byemewe ku bantu badahuje ibitsina ,ninacyo cyatumye abahinde bacika ururondogorero.

Mu nkuru dukesha BBC, bavuze koUgushyingirwa kwa Dimple na Manisha kwateje impaka mu idini ry’aba Sikh na sakwe sakwe mu gihugu gushyingirwa kwa Dimple  na Manisha kwateje impaka mu idini ry’aba Sikh bitumwa bamwe mubagize imiryango yaba basore bombi bagana urukiko ,mu gihe  bategereje icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo kwemera cyangwa kwanga gushyingira abahuje igitsina, ubukwe buheruka kuba ni  bwa bwabahuje igitsina’ (LGBTQ) ni ubwo  muri leta ya Punjab yo mu majyaruguru y’igihugu.

Dimple w’imyaka 27 wivuga nk’umusore  na Manisha w’imyaka 21, bashyingiwe mu mujyi wa Bathinda tariki 18 z’uku kwa Nzeri bahabwa umugisha n’imiryango yabo.

ikintu kidasanzwe kandi kitamenyerewe mu Buhinde aho imiryango myinshi igikomeye ku bya cyera ni aho imiryango yaba basore bombi yashyigikiye iri shyingirwa mu gihe umuco w’Ubuhinde usanzwe utabyemera.

banner

Ariko icyari kirenze kurushaho kandi kidasanzwe ni uko gushyingirwa kwabo kwaherewe umugisha muri gurdwara  urusengero rw’aba Sikh aho umukwe n’umugeni bakoreweho imihango y’idini yo gushyingirwa.

Ubu bukwe bwanenzwe na bamwe mu bakuru b’idini, barimo ukuriye abandi muri ririya dini rya Sikh witwa Giani Raghbir Singh wavuze ko “gushyingira abahuje igitsina ari ikintu kitari karemano kandi kinyuranyije n’amahame ya Sikh”.

Yavuze ko gushyingira abagore babiri imbere ya Guru Granth Sahib – igishusho gitagatifu cy’abaSikh  ari “uguhonyora gukabije ukwemera”, ndetse asaba abakuru b’idini aho hantu guhagarika padiri Hardev Singh wabashyingiye, hamwe n’abandi bantu batatu bamufashije, kugeza atanze amabwiriza mashya.

Ibirori by’ubukwe bwa Manisha na Dimple byitabiriwe n’abantu bagera kuri 70 bo mu miryango yabo .

Umuyobozi w’idini wabashyingiye Hardev Singh kuva icyo gihe yahise avanwa mu murimo we, Mu kwisobanura, yavuze ko atashoboraga kumenya ko abo yashyingiye bombi ari abagore kuko umwe muri bo yari yambaye ‘turban’ igitambaro cyo mu mutwe cy’abagabo.

Umuyobozi mukuru wiri dini Dimple yahakanye ibyo, avuga ko mbere  abashyingirwa bari batanze inyandiko z’imyirondoro yabo ku rusengero zerekana abo ari bo bityo ko nta mpamvu yo kubashyingira.

Dimple ava mu karere ka Mansa naho Manisha ni uw’aho i Bathinda , hombi ni ahantu mu cyaro aho uburenganzira bw’aba LGBTQ butajya buganirwaho mu ruhame.

Dimple ni uwo mu idini ry’aba Sikh naho Manisha akaba umu Hindu, bahuye nk’abakozi mu ruganda rukora imyenda i Zirakpur, umujyi uri hafi y’umurwa mukuru wa Punjab witwa Chandigarh.

Umwe mushuti zabo yavuze ko Ubwo yahuraga nabo iminsi micye bamaze gushyingirwa, babonekaga nk’indi ‘couple’ yose yishimye iheruka gushyingirwa. Bambwiye ko ibirori by’ubukwe bwabo byitabiriwe n’abantu hafi 70 bo mu miryango yabo.

Dimple, ubusanzwe ukunda kwambara ishati n’ipantaro ndetse akogosha umusatsi we nk’abagabo, avuga ko ubwo yabwiraga ababyeyi be ko yumva adashishikazwa n’abasore, babyumvise kandi “bemera kumufasha no kwakira ibyishimo bye”.

Uyu mwana w’ikinege iwabo, rimwe yashatse kwibagisha ngo bahindure igitsina cye ndetse agana umuganga, ariko arabireka kuko ababyeyi be bari bafite impungenge z’ingaruka zo kubagwa.

Mucunguzi Obed.

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment