Abasirikare b’u Burundi bakomeje gutanga urw’amenyo muri Kivu y’amajyaruguru

by moses
0 comment

Ingabo z’u Burundi zibarizwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, baje baje m’ubutumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, bakomeje gutanga urwenya doreko nyuma yo kwicwamo abatari bake ubu noneho ngo barumva isasu amaguru bakayabangira ingata bakiruka batazi n’iyo berekeza.

Ibi byagaragaye ubwo Abasirikare bakomoka mu gihugu cy’u Burundi bari bakambitse mu gace ka Nturo no mu gace ka Kitshanga bataga ibirindiro byabo bakiruka kibuno mpa amaguru, imodoka n’ibindi bikoresho bakabitaho bikanze ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 ubagabyeho ibitero, abenshi bakiruka berekeza za Pinga, birengagije ko barinze abaturage.

Ubu bwoba bwaturutse kukuba ngo mu gihe aba basirikare bafatanyaga n’ingabo za Leta ya Congo,  ubwo bahuraga n’inyeshyamba za M23 ngo zaba zarabacanyeho umuriro bagahahamuka.

Nyuma y’ibi ngo inyeshyamba za M23 zahise zisaba abaturage guhita basubira mu ngo zabo ndetse babizeza ko bazabarindira umutekano bagira bati” Ingabo z’umuryango w’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba babataye ariko twe nti tuzabasiga”.

banner

Ibi byabaye mu gihe inyeshyamba za M23 zari zihanganye bikomeye n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanije, mu bice bitandukanye, birimo Kabati muri  Masisi n’ahandi.

Yves Umuhoza

Rwanda Tribune.com

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment