Abamotari bongeye kugaragaza uburakari kubera ibyo bakorewe bise agasuzuguro

by moses
0 comment

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, babukereye ngo bajye guhabwa umwambaro (Gilet), bamaze amasaha abiri bategereje, bahitamo guharuruka, basohoka muri Sitade bitotomba, bavuga ko atari imburamukoro zo kumara aya masaha bicaye muri sitade.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, ahari hateraniye Abamotari ibihumbi, bari bahawe gahunda ko bahabwa umwambaro wabo.

Izindi Nkuru

Nyuma yo gutegereza amasaha abiri, batazi akanunu k’abagomba kubaha uwo mwambaro, kuko babategereje bakabaheba, bahagurutse bakora igisa n’imyigaragambyo, basohoka muri Sitade.

Ubwo bahagurukaga, bagendaga bitotomba bavuga amagambo yumvikanamo agahinda ko ngo guko bahora basuzugurwa.

Bamwe bavugaga ko batumva ukuntu bahawe isaha yo kuza gufatiraho uyu mwambaro, ariko ikarengaho amasaha abiri yose, nyamara baramukiye muri Sitade, mu gihe iyo myambaro bagiye guhabwa ari iyo kwamamariza abayibaha, ndetse bakaba batabaha insimburamubyizi.

Gusa Abapolisi bari muri Sitade, bahise babakurikira, bagarura bamwe, mu gihe abandi bakomeje urugendo bakajya mu kazi kabo.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, umunyamakuru wacu uri muri Sitade, yavuze ko hari bamwe mu bamotari bemeye kugaruka, mu gihe abandi bakomeje, ariko ko n’ubundi hari abakomeje kugenda baca mu rihumye inzego z’umutekano bakagenda.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Inkuru ya: Radiotv10

You may also like

Leave a Comment