Abakinnyi 11 umutoza Thierry Froger utoza APR FC azabanza mu kibuga ejo bahawe intego yo kubabaza ikipe ya Pyramid FC

by moses
0 comment

Abakinnyi 11 umutoza Thierry Froger utoza APR FC azabanza mu kibuga ejo bahawe intego yo kubabaza ikipe ya Pyramid FC


Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nzeri 2023, ikipe ya APR FC irambikana n’ikipe ya Pyramid FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League. Umukino ubanza wabereye hano mu Rwanda aya makipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Thierry Froger umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’ikipe ya APR FC ndetse urimo no gutinywa cyane n’ikipe ya Pyramid FC kubera ibigwi afite mu mupira w’amaguru ubona ko imyitozo arimo gukoresha abakinnyi ashaka kuba yakora amateka akageza iyi kipe mu matsinda nubwo ntagitutu yashyizweho n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Abakinnyi 11 uyu mutoza wa APR FC arabanza mu kibuga ku munsi wejo kuwa gatanu, dushobora kubona ikipe n’ubundi isanzwe ari iya mbere.

banner

Mu izamu: Pavel Ndzila

Ba myugariro: Nshimiyimana Yunusu, Charles Bienvenue Bindjeme, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian

Abo hagati: Taddeo Lwanga, Sharaf Eldin Shaiboub, Niyibizi Ramadhan

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent, Iradukunda Alain Bacca, Apam Assongwe

Source:Yegob

You may also like

Leave a Comment