Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, itegerejwe i Cairo mu Misiri mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League ifitanye na Pyramids FC.
Ni umukino APR FC iza gukina na Pyramids FC ukaba kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023. APR FC isabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego runaka kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Champions League.
Gusa ntabwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu ihabwa amahirwe kuko hari imwe mu masoseti y’imikino y’amahirwe, APR FC yayihaye amahirwe make cyane yo gutsinda kuko ariyo ifite ibikubo biri hejuru aho iramutse itsinze uwayishyiriyeho yakubirwa inshuro 23.
Ubusanzwe iyo ikipe ikubiye cyane, nta mahirwe menshi yo gutsinda iba ifite.
Source:Yegob