Abadepite batatu barimo Dr Frank Habineza bakoze impanuka bagiye muri Siporo i Nyamata

by moses
0 comment

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]

Abadepite batatu barimo Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR: Democratic Green Party of Rwanda) Dr Frank Habineza bakoze impanuka ku bw’amahirwe ntihagira uhura n’ikibazo.

Ni impanuka yabaye ku wa 14 Ugushyingo 2023 saa sita z’amanywa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ubwo bari bagiye muri Siporo kuri Sitade ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Dr Frank Habineza yari ari kumwe na Depite Mukabalisa Germaine uhagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko na Depite Manirarora Annoncée wo mu Ishyaka rya FPR Inkotanyi.

Dr Habineza yabwiye IGIHE ati “Twari tugeze kuri Sitatiyo Merez ikamyo ya Howo yari ituri imbere irakata turahagarara ngo tuve mu muhanda, indi y’inyuma iradukubita, imodoka yacu ihita igonga iy’imbere, Imana ikinga ukuboka tuvamo turi bazima.”

Inkuru ya: Ibyamamare

You may also like

Leave a Comment